Plea- bargaining-gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta

Mu mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa y’iminsi ibiri y’abavoka yiga kuri gahunda ya (plea- bargaining) amasezerano akorwa hagati y’uwemera icyaha n’ubushinjacyaha ariko yunganirwa n’umunyamategeko, bakayishyikiriza umucamanza kugira ngo ayemeze. Iyi gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta bikagabanya n’ibirarane bikunze  kugaragara mu manza, bityo urubanza rukamara igihe gito, nk’uko umuyobozi w’abavoka mu Rwanda Nkundabarashi Moise avuga….

Inkuru irambuye

Dukwiye guhora turajwe inshinga n’ibifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abantu badakwiye guheranwa n’ibihe by’agahinda n’ibibatandukanya by’amateka y’ahahise, ahubwo hakibandwa ku bifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza. Umukuru w’Igihugu, ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022, igamije gushimangira umubano ushingiye ku bukungu na…

Inkuru irambuye

U Rwanda na Venezuela byiyemeje gukuraho viza ku badipolomate n’abakozi ba Leta

U Rwanda na Venezuela byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye no gukuraho Viza z’abadiplomate ndetse n’iz’abakozi ba Leta. Gushyira umukono kuri aya masezerano ni bimwe mu byaranze uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Venezuela Yvan Eduardo Gil Pinto uri mu Rwanda, akaba yanagiranye ibiganiro na Ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente byibanze ku gukomeza guteza imbere…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yavuze uruhare rw’abagore mu kwiyubaka k’u Rwanda

Mu nama mpuzamhanga ya 7 ku ngamba z’ishoramari muri bihe biri imbere (Future Investment Initiative), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku ruhare rw’abagore mu kubohora u Rwanda. Mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Future Investment Initiative, Richard Attias, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu habaho uwakerensa agaciro k’umugore mu gihe afite uruhare…

Inkuru irambuye

Bwambere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu

Abantu bagera ku bihumbi 13 nibo bazatorwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, kugira ngo bazibe icyuho cy’imyanya y’inzego z’ibanze itarimo abayobozi. Ni nabwo bwa mbere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu kuko ubusanzwe abaturage bose bagize umudugudu babarwaga nk’abagize inama njyanama yawo. Ni amatora agamije gusimbuza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuye mu myanya kubera impamvu zitandukanye…

Inkuru irambuye

Icyatumye Perezida Kagame yihaniza  urubyiruko “ruramya ubukene”

Impanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihaniza urubyiruko rwagenze iminsi irenga itatu rujya “kuramya ubukene” zakwirakwiye mu bitangazamakuru, ariko hari bimwe bikorera mu mahanga byabisobanuye  mu buryo budahwitse kuko byatubuye inkuru y’ibitavuzwe.  Nyuma yo kumva ko urwo rubyiruko rwagiye ahantu habonekeye, bamwe mu banditsi bahise babisamira hejuru babihuza n’umutambagiro mutagatifu ukorerwa i Kibeho,…

Inkuru irambuye

Kuba ikirangirire ni amahitamo- Perezida Kagame

Mu migani ya kera irengurira ku kugaragaza abantu barebare, banini cyane kandi b’abanyembaraga banditse amateka bagafatwa nk’ibirangirire, mu rurimi rw’Icyongereza bakoresha ijambo “Giant”. Bagaragazwa nk’abantu bafite imbaraga zirenze iza muntu kuko ibyo bakoraga birenze ubushobozi bumenyerewe. Ikirangirire ariko ni ijambo rinakoreshwa mu gusobanura ibigo cyangwa abantu b’abanyembaraga bakoze cyangwa bagikora ibikorwa by’indashyikirwa bihindura ubuzima bwa benshi…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika guteza imbere umugabane wabo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko gutangira gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giant of Africa umaze ushinzwe. Masai Uhiri washinzwe uyu muryango avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuba ibihangange. Perezida Kagame yibukije urubyiruko kudahora…

Inkuru irambuye