Guha akazi abaturiye pariki ya Nyungwe byagabanyije ba rushimusi
Pariki ya Nyungwe imaze imyaka 19 ibaye Pariki y’Igihugu, yajyaga igaragaramo abakoreramo ibikorwa by’ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara, ubucukuzi butemewe n’ibindi byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Gusa kuri ubu umubare w’abakoraga ibi bikorwa waragabanutse kuko bagiye bahabwa imirimo muri pariki. Niyigaba Protais, Umuyobozi wa pariki nkuru ya Nyungwe avuga ko impamvu bahisemo gukorana n’aba baturage bahoze bangiza…