Perezida Kagame yasabye FPR gutekereza uzamusimbura

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere cyo kubahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko bakwiye gutekereza ku muntu uzamusimbura aho kugira ngo bazatungurwe. Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yatorewemo nk’uzawuhagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Perezida Kagame yavuze ku cyizere akomeje kugirirwa kuva…

Inkuru irambuye

NISR yishimiye ibikorwa by’ababahagarariye mu rwego rw’ Ibyakozwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyizihije ibihe by’amateka ku ya 5 Ukwakira 2023, ubwo Inama y’Ubuyobozi (CA), urwego rukomeye rw’imiyoborere, yateranaga mu nama isanzwe. Iyi nama yari ikubiyemo kuzenguruka ibigo by’ingenzi bya NISR, yaranzwe no gushimira byimazeyo NISR yiyemeje guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga. Kimwe mu byibandwaho muri iki cyiciro ni ukwemeza…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatinzwa n’ubugambo

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 118 ivuga ibijyanye irahira ry’abagize Guverinoma, aboneraho kwibutsa ko abayobozi batagomba gutinda mu tugambo ahubwoigikenewe ari ibikorwa, umusaruro uva mu byo bashinzwe. Perezida Kagame…

Inkuru irambuye

Guinea: Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe

Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry. Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame. Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu…

Inkuru irambuye

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwamagana abimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Intara y’i Burasirazuba banenze bamwe mu bayobozi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica bagenzi babo.  Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byihuje bikabyara iyi ntara ndetse n’amakomini yabyaye Akarere ka Rwamagana. Muligo Emmanuel wari umukozi w’iyari Komine Muhazi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi babo…

Inkuru irambuye

Tariki 11 Mata 1994: Umunsi hiciweho abatutsi muri ETO Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa  I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yaganiriye na Antonio Guterres ku bibazo by’umutekano mu karere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres baganira ku bibazo by’umutekano mu karere ndetse n’ingamba zakunganira izafashwe ku rwego rw’akarere. Bahuriye Addis Abeba muri Ethiopie, ahari kubera inteko ya 36 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ubutumwa bwanyuze ku rukuta rwa…

Inkuru irambuye