uburezi
Bugesera: Baracyafite umukoro wo kugabanya ubucucike mu mashuri
Muri uyu mwaka dusoza wa 2024, Akarere ka Bugesera kabaye aka mbere mu gihugu mu kugabanya abana bata ishuri(school drop out), ni ikintu ubuyobozi bw’aka karere bwishimira, nk’uko Mayor Mutabazi Richard yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu mpera z’iki cyumweru. Ati “N’umwana umwe wataye ishuri aba aremereye kuri twe, ariko kuba ibipimo byaragabanutse turabyishimira…
Musanze: Basabwe gushyira mungiro ubumenyi bakuye mu ishuri MIPC
Mu karere ka Musanze ishuri rya MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) kunshuro ya 6 abasaga 150 basoje icyiciro cya mbere cya kaminuza, basabwe kuba imboni yabo basanze hanze mu gusubiza ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuturage. Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo bavuga ko nubwo basoje amasomo, nabo bagiye gushyira mu ngiro ibyo bize nditse byaba ngobwa…
Musanze-Wisdom School bashishikarizwa kwiga igishinwa kuko birimo amahirwe
Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2023 ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yasuye ikigo Wisdom School nka kimwe mu bigo byigisha ururimi rw’igishinwa, aho abanyeshuri bagiye bakora imikino itandukanye mu rurimi rw’igishinwa, yashimye urwego abanyeshuri bagezeho mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, cyane ko ngo n’umubare w’abavuga igishinwa mu Rwanda ugenda wiyongera. Avuga ko…
Abafite ubumenyi ni bo bakenewe ku isoko ry’umurimo
Mu Rwanda imibare yakozwe n’ikigo cy’Ikusanyamakuru y’Isi (World Data Lab, WDL) igaragaza ko abagera kuri 55% bakora mu buhinzi, 43% bakora akazi k’ukwezi, 28% bakora mu gutanga serivisi naho 17% bakaba bakora mu nganda. Iki kigo kigaragaza ko urubyiruko rw’abakobwa n’abagore bakiri bato bo mu byaro ari bo biganje mu kazi cyane cyane k’ubuhinzi buciriritse…
Career fair-gahunda ifasha abarangije kwiga bakabona imirimo
Ni igikorwa cy’imurikabikorwa kiba buri mwaka ku bufatanye bw’ Ikigo cy’amashuri y’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga Rwanda Polytechnic na Kepler rikaba ryabereye muri IPRC Kigal. Iri murikabikorwa rigamije guteza imbere abanyeshuri bafite imishinga icyenewe ku isoko rusange ariko badafite ubushobozi kugira ngo babashe gushyira iyo mishinga mu bikorwa. Ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda, kirakomeye kuko imibare ya 2022 yagaragaje…
Hatanzwe buruse ku biga umwuga w’ububyaza mu mashuri makuru yigenga
Ministeri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa kabiri taliki 19 Werurwe 2024 batanze buruse 500, zizahabwa abanyeshuri bo mu bigo 3 ari byo EACC (East African Christian college) izakira 240, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rizakira 98 naho Kibogora Polytechnic yakire 168. Muri izi buruse kandi bamwe bazabona impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza…
Ubumenyi REB yabahaye bwatumye bazamura urwego rw’imyigishirize.
Kuri uyu wa Gatanu, taliki 15 Werurwe 2024, i Kigali habaye umuhango wo guha ku mugaragaro icyemezo cy’uko abarimu ba mbere basoje amasomo, icyiciro cya mbere cyo kwihugura kwigisha gusoma no kwandika mu cy’amashuri abanza, ibyemezo by’uko barangije ayo masomo. Ni aho yakozwe hakoresheje uburyo bw’IYAKURE ku rubuga rwa REB ndetse bigakomatanywa n’uburyo bw’inama z’ihuriro…
Nyagatare: Guha abana amata ku ishuri byakuyeho umubare wabana basibaga kwiga
Bamwe mu barezi ndetse n’ababyeyi barerera ku ishuri rya GS Tabagwe mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya leta yo guha abana amata ku ishuri byongereye, ubumenyi mu bana ndetse no gukunda ishuri cyane ko hari imibare w’abana basiba ishuri ariko ubu akaba ntawe ugisiba, kubera ko banywa amata gusa…
Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko rwiga muri ALU gukora rufite intego
Umujyanama wa Perezida wa Republika mu by’umutekano Gen James Kabarebe ashishikariza urubyiruko kugira indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizafasha kuba abayobozi b’ejo hazaza bazana impinduka zikenewe mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University (ALU). Ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya ALU baganirizwaga ku ngingo…