Séraphin Twahirwa wari ufungiwe i Buruseli kubera Jenoside yapfuye

Umunyarwanda Séraphin Twahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Rubanda rwa Buruseli yapfuye nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza ya Haren mu Bubiligi. Maître Vincent Lurquin, wamwunganiraga mu mategeko, yahamirije BBC Gahuzamiryango ko Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. Yagize ati “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya…

Inkuru irambuye

Nyanza: Bishimiye ko Biguma yahamijwe ibyaha agakatirwa gufungwa burundu

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, bwavuze ko bwishimiye kuba ibyaha bya Jenoside byakomeje guhama Biguma,  Urikiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rugashimangira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe umwaka ushize. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasohoye ahagana ku saa sita z’ijoro zo…

Inkuru irambuye

Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igifungo cya burundu Biguma yari yakatiwe

  Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rushimangiye igihano cy’igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi cyane nka Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris. Ni igihano gisomwe nyuma y’amasaha menshi inyangamugayo, uko ari icyenda zakurikiye uru rubanza kimwe n’abacamanza b’umwuga, bari bamaze biherereye basuzumira hamwe amakuru n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi no gusubiza ibibazo…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma arakatirwa uyu munsi mu bujuirire ku byaha bya Jenoside

  Umunyarwanda Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arakatirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris. Urukiko rwa Rubanda rwa Paris umwaka ushize rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubugambanyi…

Inkuru irambuye
Image AFP

Paris: Biguma yahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko yitakana abandi

  Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma rugana ku musozo, ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 yatangiraga kwiregura, yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko na we yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, cyakora ahakana uruhare ayishinjwamo. Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini yakuruwe n’abayobozi bashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi.” Nko…

Inkuru irambuye

Ntyazo: Abarokotse Jenoside barasaba ko igifungo cya burundu Biguma yakatiwe cyashimangirwa mu bujurire

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo barasaba ko igihano cya burundu Philippe Hategekimana Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside cyagumaho kuko ngo ari we wari ku isongo muri Jenoside yakorewe iwabo. Babitangarije abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye kuri…

Inkuru irambuye

Jenoside yakorewe i Karama muri Ntyazo yateje impagarara mu rikiko i Paris

Ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Karama muri Komini Ntyazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwateje impagarara mu Rukiko rwa Rubanda kuko bamwe basaba ko bujya mu byo Biguma aryozwa, ariko urukiko rukabitera utwatsi. Ni impagarara zatejwe na Me Philippart uri mu bunganira abaregera indishyi kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024, kuko mu bo…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma yaziraga abatutsi akiga no mu mashuri yisumbuye-Umutangabuhamya

Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko urwango Hategekimana Philippe Biguma yari afitiye abatutsi ari urwa kera kuko no mu mashuri yisumbuye yayoboraga udutsiko tw’abahutu tugamije kugirira abatutsi nabi. Uyu mutangabuhamya wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo kugeza mu mwaka wa 2,000 anahaba umucamanza, Komini Nyagasaza yayoboraga kugeza muri Mata 1994 ubwo yicwaga, yabwiye…

Inkuru irambuye

Biguma yashinjwe gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose bashakisha abatutsi

  Mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, umwe mu batangabuhamya bazi Biguma neza, yamushinje gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose z’i Mugonzi ya Nyanza bashakisha abatutsi bihishe kugira ngo na bo babice. Uyu mutangabuhamya wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera kuba mu bishe abatutsi bari bahungiye i Mugonzi no kuri…

Inkuru irambuye