ubutabera
Amasomo y’ubuhuza agiye gufasha ubutabera
Abantu barangije amasomo y’Ubuhuza baremeza ko ubumenyi bamaze amezi atatu bahabwa, bugiye kubafasha kunoza gahunda y’ubuhuza kinyamwuga kugira ngo bifashe Leta kugabanya umubare w’Imanza mu nkiko. Abarangije aya masomo bagera ku 188 biganjemo abanyamategeko. Me Bagabo Faustin ni umwe muri bo, yemeza ko inyigisho bahawe zizabafasha kunoza akazi k’ubuhuza. Ati”Iyo urebye ibyo batwigishije usanga ari…
U Bubiligi:Twahirwa yahawe igifungo cya burundu naho Basabose yoherezwa kigo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe
Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, rwahamije Umunyarwanda Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rumuhanisha cy’igifungo cya Burundu, naho Basabose Pierre kubera uburwayi afite rwategetse ko ajyanwa mu nzu y’abafite ubumuga (uburwayi) bwo mu mutwe ( internement Psychiatrique). Ni ubwa mbere ibihano biteye…
“Dr Munyemana ahamijwe icyaha cya Jenoside”- ahanishijwe imyaka 24 y’igifungo
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Dr Munyemana, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 24 y’igifungo, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi, uhereye uyu munsi. Yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu. Nk’uko tubikesha abanyamakuru ba Pax press bari muri urwo rubanza I Paris mu Bufaransa, Munyemana wahise yambikwa amapingu yerekezwa muri Gereza yasezeye ku mugore we n’umuhungu we…
Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye MUNYEMANA gufungwa imyaka 30
Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Bufaransa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023, bwasabiye Sosthène MUNYEMANA igihano cyo gufungwa imyaka 30 nyuma yo kugaragariza urukiko rwa rubanda rwa Paris uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubushinjacyaha bwakomeje kugaragariza inteko iburanisha ingingo ku yindi igaragaza uruhare…
Perezida Macro yagaruriye ikizere abarokotse Jenoside mu Rwanda
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batuye mu tugari twa Rango, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, baravuga ko kuba Dr. Sosytene Munyemana byatumye bizera ubutabera bw’u Bufaransa buri ku muburanisha ku byaha aregwa byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica abatutsi mu mujyi wa Butare. Ibi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi…
U Bubiligi: Abatangabuhamya barashinja Twahirwa gutoteza abatutsi mbere ya 1994
Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles, ruregwamo Twahirwa Seraphin uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarimo gutanga ubuhamya baravuga ko ibikorwa byo gutoteza abatutsi byangiye mbere y’1994. Abatangabuhamya bagarutse ku bikorwa bya Twahirwa byatotezaga abatutsi. Umwe mu batangabuhamya ubu ufite imyaka 56 avuga ko muri Jenoside yari atuye…
U Bufaransa bwatangiye kuburanisha Dr Munyemana ushinjwa ibyaha yakoreye i Tumba muri Jenoside
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Munyemana w’imyaka 68, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahungiye mu Bufaransa kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Avugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba…
Gikondo: Abarokotse Jenoside bashimira Pax press ibafasha gukurikira urubanza rw’abashinjwa kwica ababo
Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi bafatanya mu ikurikiranwa ry’imanza zibera mu Bufaranza no mu Bubiligi. abacitse ku icumu mu murenge wa Gikondo bishimiye ayo makuru. Muri iyi minsi hari kuba urubanza mu Bubiligi ruregwamo abanyarwanda babiri ari bo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bakurikiranyweho ibyaha baba barakoze…
U Bubirigi: Ibizamini byagaragaje ko Basabose afite ikibazo mu bwonko gituma adashobora gutanga ibitekerezo
Byatangarijwe mu rukiko rwa rubanda ruri kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Itsinda ry’abaganga bakurikiranye ikibazo cy’uburwayi bwa Basabose Pierre ryagaragaje ko ubwonko bwe bufite ikibazo gikomeye gituma atabasha tutanga ibitekerezo biri ku murongo ndetse cyangwa kumva neza. Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira…
Ububiligi: Itsinda ryakoze iperereza ryahamije ko Séraphin Twahirwa yayoboye interahamwe mu mujyi wa Kigali
Nubwo Séraphin Twahirwa yakomeje kugaragaza ko atabaye mu mutwe w’Interahamwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere itsinda ry’abakoze iperereza kuri we hamwe Pierre Basabose ryabwiye urukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri (Bruxelles) ko Séraphin Twahirwa yabaye Perezida w’interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga. Ibi akaba ari bimwe mu byo Kerzmann Ludivine…