Ubuzima
Abarwaye impyiko bishimiye ko zigiye kuvurirwa kuri MituweriSSB mu buvuzi
Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli. Abarwaye impyiko bishimiye ko bazajya babasha kwivuza bifashishije Mituweli Gasana Gallican, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RSSB mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio, yatangaje ko hari…
Abaganga babaga imitima mu Rwanda bagiye kwiyongera.
Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga bahoraho babaga imitima babiri, uw’abana n’uw’abantu bakuru bakorera mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, ibivugwa ko badahagije bitewe n’umubare w’abakeneye kubagwa. Inzobere mu buzima zivuga ko indwara y’umutima ari imwe mu zica abantu benshi, ituma bajya kwa muganga ndetse bakanatinda yo. Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gahunda z’indwara z’imitima mu Rwanda…
Agakingirizo intwaro yo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.
Buri taliki 13 Gashyantare hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo hagamijwe kwibukiranya gahunda yo kwirinda virusi itera sida hakoreshejwe agakingirizo, hanarebwa uko sida ihagaze ngo ingamba zo kuyirinda zikazwe hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye. Dr Basile Ikuzo ushinzwe ishami rishinzwe kwirinda virusi itera sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko kuba SIDA itagira umuti…
“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice
Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo. Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite…
Kirehe: Indaya (Indatwa) zirashakirwa amahirwe azikura mu buraya
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye ku kwita ku bakora uburaya bazwi ku kazina k’“INDATWA”. Nubwo batazwi bose (ababukora), abamaze kwishyira hamwe bakamenyekana bahurijwe hamwe, bahuzwa n’abafatanyabikorwa babitaho, banahuzwa n’amahirwe abafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere. Mukandayisenga Janviere, avuga ko umubare uzwi n’ubuyobozi w’abakora uburaya bazwi…
“Ababyeyi bashyiriweho icyumba cyo konkerezamo aho bakorera bakora banezerewe”-Dr.Uwamaliya Valentine
Byatangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa, ku nsanganyamatsiko igira iti”Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”. Diane ni mubyeyi w’abana 3. Konsa umwana we muto w’umwaka n’amezi 4 ajya no ku kazi, byamusabaga guhuza isaha ye n’ikiruhuko cya saa sita n’isaha yo konsa…
Indwara Y’igifu Irimo Amoko Abiri Ni Ayahe? Ni Gute Wayatandukanya?
Indwara y’igifu ntagushidikanya abantu benshi bamaze kuyimenya kuko izahaza abantu benshi, gusa abantu benshi bahugira mu kubyita igifu gusa ariko nyamara iyo umuntu avuze ngo indwara yo mu gifu aba avuze gusa ubwoko bumwe ibyiza nuko wavuga uti indwara iterwa na aside yo mu gifu, aribyo bita Peptic ulcer disease(PUD) mururimi rw’icyongereza. Ni ibyagaciro kumenya…
¾ by’ibibazo byo mu mutwe akenshi bitangira hakiri kare munsi y’imyaka 25
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaraza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ni imibare ihangayikishije cyane kubera ko nubwo ibyiciro byose byibasirwa, ariko abari munsi y’imyaka 25 ni bo bibasirwa cyane, kubera ko ¾ by’ibibazo byo mu…
Kanseri y’ibere iri muri zihitana benshi mu Rwanda
Kanseri y’ibere iri muri zihitana benshi mu Rwanda kuko nibura abagera kuri 600 bicwa na yo mu gihugu buri mwaka, mu gihe mu bayandura harimo n’abasore bafite imyaka iri hagati ya 20 na 25. Kanseri y’Ibere iri mu ziza ku isonga mu guhitana abagore ku Isi. Mu 2020, abayigaragayeho ni miliyoni 2.3, muri bo 685.000…
Kurwanya igwingira ry’abana bigeze he?
Mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanye imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka utaha, ababyeyi baragaragaza ko gahunda zashyizweho hagamijwe guhangana n’iki kibazo zagize akamaro gakomeye ku mikurire y’abana babo. Ku kigo nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, umubyeyi Bazubagira Dativa ari kumwe n’umukobwa we Mukashema Martha. Bazubagira…